Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda using
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10

Gatsibo: Guca umuco wo gusangirira ku muheha byagabanyije indwara zandurira mu kuwusangiza

0
0

 

Gatsibo: Guca umuco wo gusangirira ku muheha byagabanyije indwara zandurira mu kuwusangiza

Mu gihe bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, bavuga ko kuba umuco wo gusangirira ku muheha waraciwe, byagabanyije indwara nyinshi zanduriraga mu kuwusangiza.

Gusa hari abandi bavuga ko kuba haraciwe imiheha ya gakondo bidahagije, kuko basanga n’imiheha ya kizungu hari abayikoresha mu tubari, kandi baba barayikuye aho bayikoresheje bagasanga nabyo byatera indwara zitandukanye.

Hitimana Silvere atuye mu Mudugudu wa Kinteko mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, avuga ko imiheha ya kizungu nayo ishobora gutera indwara mu gihe idakoreshejwe neza, gusa ngo asanga hari impinduka zimaze kugaragara kuva Leta yashyiraho amabwiriza yo kudasangirira ku muheha umwe.

Twagirimana Damien nawe ni umuturage wo muri uyu mudugudu wa Kinteko, avuga ko mbere batarasobanukirwa ibyerekeranye n’indwara zandurira mu gukoresha ibikoresho rusange, abantu banduraga indwara zitandukanye umuntu ntabashe no kumenya aho yanduriye, ariko ubungubu kuko abantu bamaze kumenyera gukoresha ibikoresho bitari rusange ubona za ndwara zaragabanutse.

Nubwo aba baturage bishimira ko hari indwara zagabanutse bitewe n’uko umuco wo gusangirira ku miheha wacitse, ngo basanga haracitse imiheha ya gakonda gusa nyamara kandi ngo n’imiheha ya kizungu ishobora kuba yateza ikibazo mu gihe ikoreshejwe nabi.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Nyamirama Rukundo JMV, avuga ko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire mibi, usanga bakoresha imiheha yakoreshejwe mu tundi tubari, akaba avuga ko hari ingamba zo kubasobanurira ko bitemewe ubirenzeho agafatirwa ibindi bihano.

Agira ati:” Icyo kibazo turakizi ariko dusanga ari imyumvire mibi ikiri mu baturage kuba batazi ko bigira ingaruka, ariko icyo dukora ni ubukangurambaga tukabibasobanurira ubirenzeho akaba yafatirwa ibihano mu rwego rwo gukomeza kubungabunga isuku.”

Leta y’u Rwanda yaciye umuco wo gusangirira ku muheha kugira ngo irinde abaturage zimwe mu ndwara zandurira mu kanwa no mu myanya y’ubuhumekero, abaturage nabo bakaba basabwa kumenya ko n’imiheha ya kizungu ishobora guteza ibyo bibazo mu gihe ikoreshejwe nabi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10

Latest Images

Trending Articles